Umugani wa Ngunda (3) :

....Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru.

Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora.

Ubwo sindi igisambo uko bamvuga.

Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije.

Ese icyatumye atandarika ni iki? Henga muhime njye kumuvumba.»

(Kwa Ruganzu)

Ngunda: «Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umva ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe kumvumbya gusa»

Ruganzu: «Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.»

Ngunda: «Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza gusa nigendere, Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.»

Ruganzu: «Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe, ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye Ngaho nibajye kukwereka, ariko uramenye!»

Ngunda: «Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.»

Ruganzu: «Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba abahinzi.»

Ngunda: «Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.

Umunyanzoga: «Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi. Enda umuheha.»

Ngunda: «Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.»

Umunyanzoga: «Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire». ../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (4) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :