....Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora.
Ubwo sindi igisambo uko bamvuga.
Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije.
Ese icyatumye atandarika ni iki? Henga muhime njye kumuvumba.»
(Kwa Ruganzu)
Ngunda: «Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umva
ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise
yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi
ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo
bitwaye, mupfe kumvumbya gusa»
Ruganzu: «Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba
wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga
ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza
ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.»
Ngunda: «Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza
gusa nigendere, Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.»
Ruganzu: «Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe,
ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye Ngaho nibajye
kukwereka, ariko uramenye!»
Ngunda: «Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo
mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.»
Ruganzu: «Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba
abahinzi.»
Ngunda: «Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.
Umunyanzoga: «Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi
muri rwinshi. Enda umuheha.»
Ngunda: «Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu
ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha
iyindi miheha.»
Umunyanzoga: «Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire». ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (4) ...